Isesengurampamvu ku Bushakashatsi Bukorwa mu Kinyarwanda: Urugero rwa Kibogora Polytechnic
Main Article Content
Abstract
Ubu bushakashatsi bwiswe “Isesengurampamvu ku Bushakashatsi Bukorwa mu Kinyarwanda: Urugero rwa Kibogora Polytechnic bushingiye ku ntego yo gusesengura impamvu zituma abanyeshuri bahitamo gukora ubushakashatsi mu ndimi z’amahanga kandi bigira kubona Impamyabushobozi mu Cyongereza n’Ikinyarwanda n’Uburezi. Iyi nyigo igamije gutanga umusanzu mu kurushaho kunoza imyigishirize y’Ikinyarwanda ndetse no gutanga inama ku bantu batinya gukora ubushakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Uburyo nyamubaro ni bwo bwakoreshejwe mu gukusanya amakuru, aho ibibazo byanditse byakoreshejwe nk’igikoresho k’ikusanyamakuru. Amakuru yifashishijwe yatanzwe n’abakeshwamakuru bo mu ishuri rikuru ryigenga rya Kibogora Polytechnic, ryatoranyijwe ku buryo bw’umuhuro. Itsinda nshingirwaho ryari rigabanyije mu byiciro bibiri, aho irya mbere ryari rigizwe n’abanyeshuri 462 bamaze kwandika, aho muri bo hifashishijwe itsinda nkeshwamakuru ringana n’abanyeshuri 51; hakoreshejwe uburyo bwo gushakana, naho irya kabiri rikaba ryari rigizwe n’abanyeshuri 836 bageze mu myaka ibiri isoza, bitegura kwandika, aho havuyemo itsinda nkeshwamakuru ringana n’abanyeshuri 92. Ubu bushakashatsi bwagaragaje impamvu z’ingenzi zituma abanyeshuri batitabira gukora mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi Impamyabushobozi zabo ziba ziriho Icyongereza n’Ikinyarwanda, harimo ibura ry’inyandiko zifashishwa ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kuba isomo ryo gukora ubushakashatsi ryigishwa mu rurimi rw’amahanga, ubujyanama n’ubwunganizi budahagije, ndetse no kuba hari abemeza ko nubwo baba barahisemo kwiga Ikinyarwanda, kirimo amasomo akomeye nk’ubutinde n’amasaku atavugwaho rumwe n’abantu batandukanye. Ubu bushakashatsi butanga inama yo guhugura abarimu n’abanyeshuri ku byerekeye ubushakashatsi mu Kinyarwanda, bukanagaragaza amuga yakoreshwa mu nyandiko z’ubushakashatsi. Bunagira kandi inama kaminuza zigisha impuzo y’Icyongereza n’Ikinyarwanda, yo gutegura imbumbanyigisho y’ubushakashatsi iri mu Kinyarwanda, ikigishwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwisanzura mu rurimi bifuza gukoramo inyandiko zabo z’ubushakashatsi igihe barangiza ikiciro bahererwamo impamyabushobozi.
Downloads
Article Details

This work is licensed under a Creative Commons Attribution-NonCommercial-ShareAlike 4.0 International License.